sangiza abandi

Minicom yahawe ukwezi ko gukemura ibibazo by’ibasiye abahinzi b’umuceri

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) yahawe ukwezi kumwe ko gukemura ikibazo cy’ibiciro by’umuceri uhingwa mu Rwanda kikiri hejuru.

Ibi byagarutsweho n’Abadepite ku wa 19 Ugushyingo 2024, ubwo bari mu Nteko rusanjye yabo, bagezwaho raporo y’ingendo baherutse gukora mu gihugu hose zireba uko igihembwe cy’ihinga 2025 A cyatangiye, ndetse bifatanya n’abaturage mu muganda wasozaga Ukwakira.

Aba badepite bagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi by’umwihariko umuceri rwugarijwe n’ibibazo birimo igiciro cyawo kikiri hejuru, ndetse bituma koperative z’abawuhinga babura abakiriya ukabaherana mu bubiko.

Abadepite batandukanye bagaragaje ko hakirimo ibibazo byinshi nko kuba hari ba rwiyemezamirimo bagurira abahinzi umuceri bagatinda kuwishyura, kubaka inyemezabwishyu kandi batagomba kwishyura umusoro ari abahinzi n’ibindi bikibangamiye ubuhinzi muri rusanjye.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, Uwineza Beline yavuze ko ikibazo cy’abahinzi basabwa EBM bagiye kugikurikirana neza bakagishakira ibisubizo.

Minicom yahawe ukwezi kumwe ko “Kugaragariza umutwe w’Abadepite gahunda yo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abahinzi b’umuceri babura isoko ryawo, birimo ikibazo cy’igiciro cy’umuceri uhingwa mu Rwanda kiri hejuru ugereranyije n’icy’umuceri uturuka mu mahanga, hagakurikiraho ikibazo cya ba ryiyemezamirimo bagura uwo musaruro ariko na bo ntibawubonere isoko, bigakorwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.”

Ikibazo cy’abahinzi b’umuceri bagongwa n’ibiciro biri hejuru no kubura isoko cyagarutsweho na Perezida Kagame tariki ya 14 Kanama 2024, ubwo yaramaze kwakiri indahiro ya Minisitiri w’intebe n’abadepite, avuga ko bitumvikana uburyo leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage ubuhinzi, bakabukora, ariko umusaruro wabo ntubone isoko. 

Mu gukemura iki kibazo cy’umuceri uhingwa mu Rwanda wabuze isoko, Leta y’u Rwanda yari yafashe icyemezo cyo kuwugura, isobanura ko izajya iwugaburira abanyeshuri. 

Custom comment form