sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo yasubiye gukorera muri Stade Amahoro

sangiza abandi

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yasubiye gukorera muri Sitade Amahoro.

Ni itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri ya Siporo, rivuga ko guhera tariki ya 1 Gashyantare 2025, izajya ikorera muri Stade Amahoro, iherereye i Remera.

Minisiteri yari iy’umuco, urubyiruko na Siporo yatangiye gukorera muri Stade Amahoro mu 1996.

Nyuma y’imyaka isaga 20 iyi Minisiteri yaje kuba iya Siporo gusa, yimuwe mu biro bya Stade Amahoro ubwo yari igiye kuvugururwa muri Mata 2022.

Nyuma yo kuva muri Stade Amahoro yimuriwe mu nyubako ya Hallmark Center, iri i Remera imbere ya Sitade nto.

Muri Nyakanga 2024 nibwo Stade Amahoro ivuguruye yatashywe mu mukino wahuje APR FC na Rayon Sport.

Kugeza ubu imirimo yose y’ingenzi muri iyi sitade yashyizweho akadomo, icyari gisigaye cyari ukwimukiramo kw’abakozi ba Minisport

Custom comment form