Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangije umushinga wo gutera ibiti by’imbuto 5 kuri buri muryango, hagamijwe kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu misozi ya Rubavu mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa kane, tariki ya 24 Ukwakira, na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Bagabe Cyubahiro.
Muri iki gikorwa hazajya haterwa ibiti bitanu by’imbuto kuri buri muryango, ndetse hakubiyemo na gahunda yo gutangiza imirima ntangarugero y’imbuto.
Uyu mushinga ugamije kurandura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato, by’umwihariko abo mu turere cyagaragayemo cyane, ariko kandi ukaba unitezweho gutanga akazi ku rubyiruko rwo muri utwo turere no kuzamura ubukungu.
Uyu mushinga watangiriye ku misozi ya Rubavu, mu karere ka Rubavu, ukazagera mu turere 11, turimo tune two mu Ntara y’Amajyaruguru.



