Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yatangaje ko Leta idateganya kongera amafaranga y’ishuri cyangwa umusanzu usanzwe utangwa n’ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, mu nama yabereye i Kigali, igamije kurebera hamwe ishusho y’uburezi mu Rwanda n’ibibazo bigihari, cyane cyane mu mashuri abanza n’ay’incuke.
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko amakuru yavugaga ko amafaranga y’ishuri agiye kongerwa ari ibihuha bidafite ishingiro, ati “Ibyo ni ibihuha. Ntabwo tubiteganya, sinzi n’aho biva.”
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi muri aya mashuri, hakiri imbogamizi zikomeye zirimo ubucucike mu mashuri n’umubare munini w’abana basibira n’abava mu ishuri.
Imibare yatanzwe n’Ikigo gishinzwe igenamigambi ry’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, igaragaza ko kugeza ubu, abana miliyoni 1.8 biga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (Lower Primary), harimo 746,241 biga mu mwaka wa mbere, 612,096 mu mwaka wa kabiri, naho 536,121 biga mu mwaka wa gatatu.
Ku kibazo cy’umubare munini w’abana basibira umuyobozi Mukuru w’iri shami, Adia Umulisa, yavuze ko “umwana umwe muri batatu asibira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.” mu gihe “6% by’abana bava mu ishuri mu mwaka wa mbere, 27% basibira mu mwaka wa kabiri mu gihe abava mu ishuri ari 5%, naho mu mwaka wa gatatu, abasibira ni 23% naho abava mu ishuri ni 3%.”
Ku rwego rw’igihugu, impuzandengo y’abana basibira igera kuri 25%, ni mu gihe akarere ka Ngororero kaza ku isonga ku kigero cya 34% cy’abana basibira buri mwaka.
Mu myaka irindwi ishize, umubare w’amashuri y’incuke wikubye kabiri, uva ku 5,207 mu mwaka wa 2017 ugera kuri 11,734 mu 2024. Gusa nubwo umubare wiyongereye bituma hagaragara ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.
Ati “Mu mashuri ya Leta, turi ku gipimo cy’abanyeshuri 64 mu ishuri, nyamara igipimo cyiza cyemewe ni 32. Iyo dushyizemo n’amashuri yigenga, impuzandengo y’abanyeshuri mu ishuri iba 52.”
Akarere ka Nyaruguru niko gafite ubucucike buri hejuru cyane, aho ishuri rimwe rishobora kugira abanyeshuri 79, naho akarere ka Karongi kakaba ariko gafite ubucucike buke, aho mu ishuri haba abana by’ibura 46.
Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko iyi nama yari igamije gusuzuma uburyo bwo guteza imbere ireme ry’uburezi muri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere igihugu, inashamikiye ku cyerekezo cya 2050 cy’u Rwanda.
Ati “Iyi nama iragaruka ku ngamba dufite mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi bukubiye muri gahunda y’Igihugu y’uburezi mu myaka itanu ndetse n’icyerekezo cy’Igihugu cya 2050.”
Yongeyeho ko imbaraga za Leta zidahagije zonyine mu guteza imbere ireme ry’uburezi, asaba ubufatanye bw’inzego zose harimo n’abikorera, ati “Kubaka uburezi bufite ireme bisaba ubufatanye bw’inzego zose.”