Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mark Cyubahiro Bagabe, yakiriye itsinda ry’umuryago wa Africa uharanira iterambere ry’Ubuhinzi, AGRA, riyobowe na Dr. Agnes Kalibata, baganira ku bufatanye bugamije kuzamura umusaruro w’ibiribwa mu Rwanda, ugizwe by’umwihariko n’imboga n’imbuto.
Iyi nama yabaye ku wa gatatu, tariki 27 Ugushyingo 2024, aho Ubuyobozi ku mpande zombi barebeye hamwe ibibazo birebana n’ibiribwa n’umutekano wabyo, uburyo hakongerwa umusaruro, ubushobozi bw’abahinzi, n’uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi burambye muri rusanjye.
Mu rwego rwo gushyigikira intego y’ubuhinzi, ikigo cya AGRA cyiyemeje gushyiraho ingengo y’imari ya miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika, mu myaka itanu iri imbere, azifashishwa mu kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Dr. Agnes Kalibata avugako uyu muryago uzibanda ku buhinzi bw’imboga n’imbuto zirimo ibiti bya avoca n’urusenda, n’ubworozi bw’inkoko, hagamijwe kongera umusaruro woherezwa mu mahanga no gufasha urubyiruko n’abagore kwihagira imirimo.
Yagaragaje ko gukomeza imikoranire hagati ya AGRA n’u Rwanda ari ingenzi mu kubaka ubuhinzi burambye kandi butanga umusaruro.
Ati “Icyo twakwifuza gukora nuko natwe dushyira imbaraga aho Leta igenda ishyira imbaraga zayo. Ubu rero imbaraga turagirago tuzishyire mu kugirango tuzamure umusaruro w’ibyo biribwa uko ari bibiri, ari avoka n’insenda, k’uburyo abaturage babibonamo umusaruro bigereranyije n’ubutaka bafite, aho niho imbaraga turi kuziganisha cyane.”
Dr. Kalibata ashimangira ubushake bwa AGRA mu gufasha u Rwanda mu rugamba rwo guhindura ibiribwa, cyane cyane mu gukoresha ubuhinzi burambye, kongera agaciro k’ibikomoka ku buhinzi, no gufasha abahinzi kubona amasoko.
Minisiteri y’Ubuhinzi ishimangira ko ubufatanye hagati yayo n’ikigo cya AGRA ari ingenzi kugirango intego z’ubuhinzi u Rwanda rwihaye zigerweho.