sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yagaragarije urubyiruko ubuhemu bwaranze Ababiligi ku Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagaragarije urubyiruko rw’Abanyarwanda rwitabiriye ibiganiro bya ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’, ubuhemu bw’Ababiligi bakoresheje ibinyoma mu kuzana amacakubiri mu Rwanda.

Yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rusaga 1000 ruturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Kamonyi na Muhanga, rwateraniye mu karere ka Nyarugenge, mu ishuri rya Lycee de Kigali, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.

Ni ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurutoza indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kurufasha kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ibi biganiro byitabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bizimana Jean Damascène, waganiriye n’uru rubyiruko agaruka ku buhemu n’ibinyoma by’Ababiligi ku Banyarwanda.

Yasobanuye uburyo ubwo Ababiligi bakolonizaga u Rwanda bashyizeho itegeko ry’umurimo ribi cyane ryavugaga ko umuntu wese ukuze kandi udafite ubumuga, afite umurimo agomba gukora ku munsi atawurangiza agakubitwa ibiboko 25, aryamye hasi.

Yanagaragaje kandi uburyo bakoresheje ibinyoma mu kuzana amacakubiri mu Banyarwanda, aho bari baranditse ibitabo bagashyiramo ko Abanyarwanda bafite amoko atatu kandi adafite icyo ahuriyeho.

Ibiganiro bya ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ byatangijwe na MINUBUMWE hagamijwe kwigisha urubyiruko ingaruka z’amahitamo (Meza cya Mabi), kumenya indangagaciro zikwiye kuranga Umunyarwanda ukunda igihugu cye ziri mu byashingiweho abari urubyiruko biyemeza guhaguruka bakabohora u Rwanda bahagarika Jenoside.

Custom comment form