Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA, yatangije itorero ‘Imbuto Zitoshye’, ryitabiriwe n’urubyiruko rwasoje amashuri yisumbuye rufashwa n’umuryango Imbuto Foundation, binyuze mu mushinga Edified Generation.
Iri torero riri kubera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ryatangijwe kumugaragaro kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ukwakira 2024, rigamije guhuza urubyiruko rugatozwa uburyo bwiza bw’imibereho, amateka y’igihugu, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda n’imyifatire ikwiye kubaranga.
Minisitiri Dr. Bizimana yigishije uru rubyiruko ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka y’Igihugu, uko bwaje gusenyuka, uko haje kuzamo icengezwamatwara ry’urwango, n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa, n’imiterere y’ipfombya n’ihakana ryayo.
Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha amahirwe u Rwanda rufite yo kugira ubuyobozi bwiza bukunda abaturage, bubigisha kwihesha agaciro n’ishema, bitandukanye n’urubyiruko rwo mu myaka irenga 30 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Bizimana yasoje asaba uru rubyiruko ko inyigisho bazahabwa bazazishingiraho bimakaza kwishakamo ibisubizo n’izindi ndangagaciro Nyarwanda, zirimo gukunda Igihugu, ubupfura, gukunda umurimo no kuwunoza, ubudaheranwa n’izindi.


