sangiza abandi

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hagikomeje gushakishwa imibiri y’abazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda bafite amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kuyatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, kigaruka ku myiteguro y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri Dr Bizimana yakomoje ku bagikomeje kwinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 31.

Ati “Imibiri kenshi iboneka kuko hari ibikorwaremezo byahakorewe, ariko hari na bake amakuru bakiyatanga nabwo imibiri igashakwa, hari n’igihe binaturuka y’uko abantu bashwanye hagati yabo bakavananamo, ibyo birerekana n’impamvu ubumwe n’ubwiyunge bitaragera ijana ku ijana.”

Minisitiri Bizimana avuga ko kuba hari abagihishira amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside bigaragaza ko hari abatarumva ko Umuryango Nyarwanda umaze kwiyubaka.

Yavuze kandi ko guhisha amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse imanza z’iki cyaha ziburanishwa mu ruhame ku buryo Abanyarwanda bazikurikira.

Yongeyeho ko hakomeje ibikorwa byo gushaka ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu bindi yagarutseho muri iki kiganiro ni icyerekezo cy’u Rwanda cyo gufasha Abanyarwanda kubana hamwe no kunga ubumwe bizakorwa binyuze mu gutuza abaturage mu midugudu.

Yanagaragaje ko hari gukorwa ubushakashatsi bushya ku gipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa, kizagaragaza ishusho yabwo nyuma y’ubwakozwe mu 2020 bwerekenaga ko buri ku kigero cya 94.7%.

Custom comment form