Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, yasobanuye ko ibibazo by’abaturage baturiye imipaka batabona ibyangombwa by’ubutaka biterwa n’uko imbibi z’u Rwanda n’ibihugu bituranye zidasobanutse neza, bityo igihugu kigiye kongera imikoranire n’ibi bihugu mu kuzigaragaza neza.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Mutarama 2024.
Iki kiganiro cyagarukaga ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda.
Minisitiri Dr. Uwamariya yasobanuye ko hari abaturage bafite amasambu agera ku mipaka, ugasanga igice kimwe kiri mu Rwanda, ikindi kiri mu kindi gihugu.
Ati “Impamvu ituma abaturage baturiye imipaka batabasha kubaruza ubutaka bwabo, ni uko usanga ubutaka bwabo butagaragaza imbibi neza aho zigarukira. Kuko hari igihe usanga ubutaka bwabo buba bugarukira mu kindi gihugu. Ugasanga igice kimwe kiri mu Rwanda, ikindi kiri mu kindi gihugu.”
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko Guverinoma y’u Rwanda iri gushaka umuti urambye ku kibazo cy’imbibi zidasobanutse neza.
Yagaragaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu mikoranire n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda kugira ngo imbibi zishyirweho neza, bityo abaturage bashobore kubaruza ubutaka bwabo nta nkomyi.
Muri iki kiganiro, Abadepite bagarutse ku bibazo byihariye birimo kwihutisha serivisi zijyanye n’ubutaka, by’umwihariko ku bijyanye no kwandikisha ubutaka n’amakimbirane agaragara hagati y’abaturage.
Kuri iki kibazo, Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye ko hari gahunda yo kunoza serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no kongera ubushobozi bw’abakozi b’ibigo by’ubutaka ku rwego rw’igihugu n’uturere, ku buryo mu gihe cy’amezi atatu bizaba birangiye.
Ati “Dukorana n’abafatanyabikorwa bigenga nka ba noteri. Binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka hashatswe abakozi bagera kuri 40 bashinzwe gukurikirana amadosiye y’ubutaka. Buri karere kazahabwa abakozi 10 bashinzwe gukurikirana ibyo bibazo ku buryo mu mezi atatu bizaba birangiye.”
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya Mata 2022 ni yo yemeje amateka 8 ashyira mu bikorwa itegeko rishya ry’ubutaka ryo ku wa 10/06/2021. Ni itegeko riteganya amateka 25 kugira ngo rishyirwe mu bikorwa uko bikwiye.