Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire yavuze ko kugira ngo ibihugu bya Afurika birusheho kwirinda ibyaha by’ikoranabuhanga, ari ngombwa ko bikorera hamwe ndetse avuga ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza kuba icyitegererezo mu kurwanya ibi byaha by’ikoranabuhanga muri Afurika.
Ni ibyo yagarutseho ku munsi wa kabiri w’Inama ya ISCA2025, iri kubera muri Kigali Convection Center guhera ku wa mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bidashobora kugera ku kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga hatabayeho gukorera hamwe hashingiwe ku masezerano ya Malabo.
Aya masezerano mu by’ikoranabuhanga yatangiye gushyirwaho umukono muri Kamena 2014 i Malabo, muri Guinea Equatoriale, yemejwe na Afurika yunze Ubumwe (AU) agamije guteza imbere no kurengera ibijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho no kurinda umutekano wo kuri murandasi (cybersecurity) ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri Ingabire yagize ati” Mu rwego rwo kwirinda ibyaha by’ikoranabuhanga, nta gihugu gishobora kwigira gikora cyonyine. Nk’u Rwanda, twashyize imbere ubufatanye mpuzamahanga binyuze mu gusinya ku masezerano ya Malabo.”
Minisitiri Ingabire yavuze ko u Rwanda rugiye gushyiraho Politiki y’Ubwuzuzanye mu gusangira amakuru, izafasha mu guhererekanya amakuru mu bigo bya Leta, mu buryo bwizewe, bikazatuma itangwa rya serivisi mu bigo bya Leta igenda neza kandi ikaba ihendutse.
Yongeyeho ko u Rwanda ruzakoresha uburyo bwa “Zero Trust Framework”. Ni uburyo busaba ukora mu kigo cya Leta kutizera umuntu n’umwe mbere yo kumuha uburenganzira bwo kugera ku makuru, ndetse ko nta wukwiye kwizerwa na gato kugeza igihe agaragaje uburenganzira n’umutekano bihagije.
Ibi bizafasha mu kurinda ibikorwa by’ikoranabuhanga by’ibanze, kugira ngo birusheho kuba byizewe mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga.
