Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ubujiji bwa Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury, wabeshye imbere y’Inteko Ishinzwe Amategeko y’u Bwongereza, agerageza kumuhuza n’impfu z’abantu 70 bishwe n’umutwe wa ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC.
Ku munsi wo ku wa gandatu, Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yabajije Minisitiri Collins of Highbury amakuru ku mpfu z’abantu 70 bishwe bakubiswe imipanga n’inyundo n’umutwe w’itwaje intwaro wa ADF, ubwo bari mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’ibi ikibazo cyabo cyaragejwejwe ku Muryango Mpuzamahanga.
Minisitiri Collins of Highbury agiye gusubiza yahise ahuza ibi bitero na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe.
Ati ” Ukuri ni uko turi kugerageza ku buryo ibyaha byose biri gukorwa bikorwaho iperereza ku buryo abantu babiri inyuma bakurikiranwa, ubwo nahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda iki gitondo i Geneva, yahakanye ibi byaha byose by’ibiri kuba.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X yagaragaje ko uyu muyobozi yavuze ibyo atazi ndetse ibyo yakoze birimo ubujiji.
Ati” Uru rwego rw’ubujiji, kuba afite urujijo no kuba amafite amakuru atariyo bya Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Afurika, Collins, birarakaje kandi sibyo kwihanganirwa.”
Nduhungirehe yakomeje agaragaza mu by’ukuri ikibazo yari abajijwe kidafite aho gihuriye n’u Rwanda, nyamara agahitamo kubizanamo Minisitiri w’Ububanyi n’Amanga w’u Rwanda, ndetse agaragaza ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza igomba kuzabisobanura.
Ati” Yabajijwe, mu Nteko Ishinga Amategeko, ikibazo cyihariye kerekeye abakirisitu 70 bishwe n’imipanga n’inyundo na ADF, umutwe w’iterabwoba wa Uganda ufitanye isano na ISIS, mu gace ka Kasanga, muri teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru, maze atinyuka gusubiza ati ‘Mpura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda iki gitondo, yahakanye ibi byaha byose biri kuba'”?
Yongeyeho ati ” Guverinoma y’u Bwongereza igomba kuzabisobanura.”
