Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe, yagiriye inama Umuhanzi Israel Mbonyi yo kwimura igitaramo cye “Icyambu gatatu”, akagikorera muri Stade Amahoro kubera ko amaze kugwiza abafana bashobora kudakwirwa muri BK Arena.
Israel Mbonyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ararikira abakunzi be kuzitabira ku bwinshi igitaramo ‘Icyambu 3’ azakorera mu nyubako ya BK Arena, kuri Noheri, tariki ya 25 Ukwakira.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije uyu muhanzi yifashishije urubuga rwa X, amusaba ko yakoresha Stade Amahoro kubera ubwinshi bw’abamukunda bashobora kutagira ahandi bakwirwa.
Yanditse ati “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza.”
Ibitaramo nk’ibi Israel Mbonyi yabitangiye muri 2022, aho yanditse amateka yo kuzuza inyubako ya BK Arena, yongera gukora ikindi gitaramo cy’amateka muri 2023 nabwo kitabiriwe n’imbaga nyamwinshi.
Israel Mbonyi ari mu bahanzi Nyarwanda bakora ibitaramo hanze y’u Rwanda bigakubita bikuzura, bigaragaza ko akunzwe ku ruhando mpuzamahanga.
Kugeza ubu arateganya gutaramira muri Afurika y’Epfo na Tanzania, ku itariki ya 2 n’iya 3 Ugushyingo 2024, nyuma y’ibindi bitaramo yakoreye muri Uganda na Kenya mu minsi yashize.