sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda n’u Bwongereza bigiye gusesa amasezerano y’abimukira

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda n’u Bwongereza biri kuganira uburyo haseswa amasezerano yari agize gahunda yo kwimurura abimukira binjira mu Bwongereza mu Rwanda.

Ni Ibyo yagarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki ya 4 Ukuboza, ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Nick Ferrari  ukorera igitangazamakuru LBC.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwatunguwe no kuba u Bwongereza bwaragaragaje impungege ku mutekano w’abimukira mu gihe baba bari mu Rwanda, ndetse izi mpungege zisa nizashyize iherezo kuri uyu mushinga wari warashyizwe mu masezerano mu 2022.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo u Bwongereza bwivanye muri iyi gahunda, ariko butigeze butangariza u Rwanda ko yahagaze, ahubwo rwagiye rubyumva mu bitangazamakuru, ndetse bikabanza kurubabaza.

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwamaze kwegera Guverinoma y’u Bwongereza kugirango amasezerano aseswe, ati” Twashoboye kuvugana na Guverinoma, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano w’imbere n’abandi bayobozi kugira ngo turebe uko twasesa ubu bufatanye bushingiye ku bimukira.”

Ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 2 Ukwakira 2024, yavuze ko bisa n’ibidashoboka, ko u Bwongereza bwakisubira kuri iyi gahunda kuko bwashyizeho ubundi buryo bwo gukumira ubwato buto butwara abimukira, burimo gukaza umutekano wo ku mupaka.

Ambasaderi Thorpe icyo gihe yatangaje ko impamvu u Rwanda rutari rwahise rumenyeshwa ihagarikwa ry’iyi gahunda ari uko hari hategerejwe ko Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza, maze guverinoma y’u Bwongereza ikabona kubimenyesha iy’u Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.


Custom comment form