Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi muri Afurika ari ingenzi mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, kuko rishobora kugabanya ikiguzi cya serivisi kuri 25%.
Ni bimwe mubyo yagarutseho ku wa mbere, tariki ya 2 Ukuboza 2024, ubwo yafunguraga Inama y’Ihuriro Nyafurika ryiga ku guteza imbere Ubucuruzi, ATDF 2024, yaberaga Kigali Mariot Hotel, ndetse ikaba inshuro ya mbere ibereye mu Rwanda.
Minisitiri Ngirente yavuze ko kwifashisha ikoranabuhanga mu gukuraho inzitizi zikunze kugaragara mu misoro (NTBs), gushyira ubwisanzure mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu ku mipaka, byatanga ibisubizo ku bibazo bikibangamiye ubucuruzi muri Afurika.
Ati” Gushora imari mu ikoranabuhanga muri Afurika si amahitamo ahubwo ni ngombwa. Ubwisanzure mu ngendo z’abantu, ibicuruzwa, na serivisi ni yo nzira izatugeza ku kubyaza umusaruro amahirwe yose y’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.”
Minisitiri Ngirente agaragaza ko hakenewe gushorwa imari mu kongera ibikoresho by’ikoranabuhanga, bizafasha mu koroshya no kunoza serivisi zo kwishyura n’izimisoro.
Yagaragaje ko u Rwanda rufite umuhate mu kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi, aho kuri ubu hari uburyo bwo kumenyekanisha umusoro w’ibyinjira n’ibisohoka binyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga rwa Rwanda Electronic Single Window, no kwishyura zimwe muri serivisi za Leta binyuze mu Irembo.
U Rwanda rwihaye intego yo kuba ari igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye mu 2035, no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050. Minisitiri Ngirente avuga ko bizagerwaho binyuze mu kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi nyinshi za Guverinoma.