sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubuteza imbere

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yasabye abacukuzi n’abafite aho bahuriye n’uyu mwuga guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bwa kinyamwuga, kugira ngo butange umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu. 

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024, ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku nshuro ya karindwi.

Minisitiri Ngirente yavuze ko umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ugomba gukorwa mu buryo bwitondewe, bubahiriza amategeko, bigafasha mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu. 

Yagarutse ku kamaro k’uyu mwuga mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, anavuga ko ari ingenzi guharanira ko ubucukuzi bukorwa mu buryo burengera ibidukikije, ndetse bukubiyemo ibipimo byiza by’umutekano n’ubuzima bw’abakozi.

Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana n’abikorera kugirango u Rwanda rugere ku ntego yarwo y’uko mu 2029, ruzaba rwohereza hanze arenga miliyari 2,17 z’amadorali y’amerika, avuye kuri miliyari 1,5 z’Amadorali y’Amerika rwoherezaga hanze.

Yashimiye uruhare rw’abacukuzi bo mu Rwanda mu gukora neza uyu murimo, anibutsa ko ubucukuzi bukozwe neza bugira inyungu ku gihugu, abakozi ndetse n’abaturage muri rusange.

Yabijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira gahunda zose zigamije iterambere ry’uyi mirimo, harimo gukangurira abacukuzi gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no gushyiraho uburyo bwo kubungabunga umutekano w’abakozi.

Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kigamije gutanga ubumenyi ku buryo bwiza bwo gucukura, no kuganira ku mbogamizi bagihura nazo.

Custom comment form