sangiza abandi

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yaganiriye na Simeon Ehui ku iterambere ry’ubushakashatsi mu buhinzi

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buhinzi mu bice birangwa n’ubushyuhe bugereranyije, IITA, Simeon Ehui baganira ku guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi.

Aba bombi babonanye ku wa Mbere, tariki ya 24 Mutarama 2025, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rubinyujije ku rubuga rwa X.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Simeon Ehui baganiriye ku mikoranire iri hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na IITA, mu guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi.

Simeon Ehui kandi yanakiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, baganira ku ruhare rwa IITA mu gukorana n’u Rwanda mu kuzamura ubuhinzi binyuze muri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ubuhinzi, PSTA 5.

Ikigo cy’Ubushakashatsi Mpuzamahanga ku Buhinzi (IITA) cyita ahanini ku buhinzi bw’igihingwa cy’imyumbati, urutoki na soya.

Gisanzwe gikorana n’u Rwanda mu mishinga itandukandukanye igamije guteza imbere ubuhinzi, aho mu 2019 hakozwe umushinga w’imyaka ine ugamije guhuza abahinzi bo mu byaro n’abakoresha ibiva mu buhinzi bo mu mijyi, kugira ngo ibisigazwa byabyo bibyazwe ifumbire y’imborera.

Custom comment form