Minisitiri w’Intebe wungirije wa Lesotho, Madamu Nthomeng Majara yavuze ko we n’itsinda bari kumwe bamaze kwigira byinshi ku Rwanda, bigendanye n’uburyo abaturage bakorana n’ubuyobozi mu guteza imbere igihugu.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ukwakira, ubwo yari yitabiriye umuganda rusanjye wabereye i Gahanga mu karere ka Kicukiro.
Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Patrice Mugenzi n’abandi bayobozi mu nzego zibanze, wahuriranye na gahunda Umujyi wa Kigali watangije yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu bizaba byagezweho mu myaka itanu iri imbere
Minisitiri Majara n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda guhera tariki ya 22 Ukwakira 2024, aho baje mu rugendoshuri rwo kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imiyoborere myiza, byumwihariko nka Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho muri Lesotho.
Ati” Twinjiye muri Guverinoma nta myiteguro ihagije dufite, ariko kubera ko dufitanye umubano mwiza n’u Rwanda Minisitiri w’Intebe yatekereje ko byaba ingirakamaro kuri twe kuza hano tukiga. U Rwanda ni igihugu kiza imbere atari muri Afurika gusa ahubwo ku Isi muri rusange.”
Aba bayobozi baje nyuma y’irindi tsinda ryaje mu mezi yashize, ndetse bahamya ko bahisemo kwigira ku Rwanda bishingiye k’uko rwitwaye mu kongera kwiyubaka nyuma y’amateka mabi rwanyuzemo.




