Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, zahawe inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (miliyari 29 Frw) agenewe kubafasha mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Iyi nkunga yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ikaba ije yiyongera kuzindi miliyoni 20 z’Amayero bahawe mu ntangiriro ya 2022, igenewe gufasha ingabo z’u Rwanda kugura ibikoresho, kwishyura ikiguzi cyo gutwara ibiribwa n’ibikoresho hakoreshejwe indege n’ibindi bakenera muri ubu butumwa.
Muri Nyakanga 2021 nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari yaribasiwe n’imitwe y’iterabwoba ya Kiyisilamu yitwa Ansar al-Sunna, yari imaze hafi imyaka itanu, ariko kuri ubu ikaba yaramaze kuvanwa kuri ubu butaka ndetse ikurikiranywe aho yagiye ihungira.
Iyi nkunga yagenewe Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza intambwe nziza imaze guterwa mu guhashya ibyihebe byari byaribasiye iyi ntara, no kuzura umushinga w’Ikigo TotalEnergies SE wo kubyaza umusaruro ingufu za gaze, wari waradindijwe n’umutekano muke.
Ni inkunga ikurikiranye niya miliyoni 89 yahawe Ingabo za Mozambique ndetse n’amahugurwa ya gisirikare byose byatanzwe na EU.