sangiza abandi

Mu byumweru bibiri, abantu 9 bahitanwe n’ibiza mu Rwanda

sangiza abandi

Mu Rwanda abantu icyenda bamaze guhitanwa n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata.

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko hagati ya tariki ya 1 Mata n’iya 14 Mata 2025 abantu icyenda bishwe n’ibiza mu gihe abandi barindwi bakomeretse bikabije.

Iyi mvura yateye ibiza kandi yasenye inzu 118, ndetse itwara hegitari 88 zari zihinzeho ibihingwa bitandukanye hirya no hino mu Gihugu.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye Umunota ko imvura yaguye mu mpera z’icyumweru yahitanye abantu babiri muri Kigali, isenya inzu 27 mu buryo bwa burundu, ahandi imihanda iruzura.

Ati “Muri iyi weekend ishize hari imvura yaguye, igwa iminsi ibiri isa nkaho idahagarara, yangiza ibintu bitandukanye, ariko igikomeye cyane ni uko yadutwaye ubuzima bw’abantu babiri, yadutwaye ubuzima bw’umusore w’imyaka 23, n’ubw’umwana muto w’imyaka itatu, umusore yari atuye muri Kicukiro, umwana ni uwo muri Kimisagara.”

Akomeza avuga ko usibye inzu 27 zasenyutse mu buryo bwa burundu, hari n’andi ibisenge byagurutse, ayo ibipangu byahirimye, andi asenyuka igice kimwe, ndetse n’imwe mu mihanda yuzura amazi, ku buryo abantu batari kubasha kuyinyuramo.

Ntirenganya yavuze ko nyuma y’uko Meteo Rwanda itangaje ko iyi mvura ishobora kuzakomeza kwiyongera mu minsi iri imbere, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umujyi wa Kigali wasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika muri ibi bihe by’imvura ikabije, ndetse no gukomeza gukurikiza inama zitangwa n’inzego zibifitemo inararibonye nka Meteo Rwanda kandi bakazishyira mu bikorwa.

Nyuma y’imvura yaguye mu bice bitandukanye igateza ibiza, Umujyi wa Kigali umaze kwimura imiryango isaga 700 yari ahashobora gushyira ubuzima bw’abayigize mu kaga. Mu yimuwe harimo 385 yo muri Nyarugenge, 312 yo muri Gasabo na 31 yo muri Kicukiro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka