sangiza abandi

Mu Rwanda hari kubera inama Mpuzamahanga yiga ku hazaza h’ubuzima nyuma yihagarikwa rya USAID

sangiza abandi

Kuri uyu wa mbere, Mu Rwanda hatangiye kubera inama Mpuzamahanga yiga ku buzima muri Afurika, izaba yibanda ku ndwara z’ibyorezo, indwara ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ikiguzi cya serivisi z’ubuzima byumwihariko nyuma y’ihagarikwa rya USAID.

Iyi nama izwi nka The Africa Health International Conference Agenda, izamara iminsi ine ibera i Kigali, guhera tariki ya 2-5 Werurwe 2025, yitabiriwe n’abakora mu buzima barenga 14000 baturutse mu bihugu 56 byo hirya no hino ku Isi.

Iyi nama izitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru w’ikigo AMREF Health Africa, ari nacyo gitegura iyi nama, Dr Githinji Gitahi, Uhagarariye umuyobozi wa Africa CDC, Dr.Claudia Shilumani, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri Afurika, OMS Africa, Dr. Chikwe Andreas Ihekweazu n’abandi.

Mu kiganiro aba bayobozi bagiranye n’itangazamakuru ku Cyumweru, bagaragaje ko mu gihe Amerika yahagaritse inkunga mu by’ubuvuzi yatangaga muri Afurika, USAID. Afurika igomba kwishakamo ibisubizo binyuze mu gukorera hamwe mu kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye.

Ni ibyo kandi Perezida Paul Kagame aherutse kugarukaho ubwo yari yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku gushakira ubushobozi bw’amafaranga urwego rw’ubuzima mu bihugu bya Afurika, agaragaza ko umugabane wa Afurika ugomba kwishakamo imbaraga zo kwikemurira ibibazo by’ubuzima aho gutegereza inkunga.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana nawe yatangaje ko u Rwanda rwatangiye gahunda yo gushaka ibisubizo bigamije guhangana n’ingaruka zose zishobora guturuka ku kuba inkunga yatangwaga n’amahanga mu by’ubuzima yarahagaze.

Custom comment form