Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo yemeje ko yataye muri yombi umuforomo w’ikigo nderabuzima cya Gitega, giherereye mu Karere ka Muhanga, akurikiranyweho kwiba imiti y’iri vuriro yitwikiriye ijoro.
Uyu muforomokazi yari asanzwe akora mu bubiko bw’imiti muri iki kigo nderabuzima, amakuru akavuga ko hari hashize iminsi habura imiti bagakeka uyu muforomo ariko nta bimenyetso bihari.
Amakuru akomeza avuga ko ubu bujura yabukoraga mu masaha y’ijoro, ndetse ubwo yajyaga gufatwa ku wa kane, tariki ya 24 Mata 2025, yari amasaha y’ijoro maze abwira umuzamu ko hari icyo yibagiwe mu bubiko bw’imiti, undi aramureka arinjira, maze aza gusohoka ahetse igikapu.
Nyuma yo gutwara iyi miti yavuganye n’uwo basanzwe bakorana ubwo bujura ukorera i Muhanga mu mujyi, ari naho bishoboka ko yajyaga agurisha iyo miti, azana imodoka yo kuyifata ari nabwo Polisi yahitaga ihagera bagerageza gutoroka.
Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima witwa Uwintore Jean Bosco nawe yaje guhita ahagera akoresheje moto y’akazi, ari nawe waje gufata uwo muforo wageragezaga gutoroka babanza kurwana ariko amurusha amaboko, amushyikiriza Polisi, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje ko aba bombi bakoraga ubu bujura bafatanywe icyuma gipima indwara n’imiti y’ubwoko bubiri yo muri iri vuriro, ndetse aboneraho gukebura abatekereza gukora ubujura bose ko Polisi yabahagurukiye.