sangiza abandi

Munyaneza Didier yamwenyuriye mu irushanwa ritegura Tour du Rwanda 2025

sangiza abandi

Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda yegukanye isiganwa ryihariye ryiswe ‘Amahoro Criterium’ ryakinwe mu gutegura abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2025.

Irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda 2025, izakinwa kuva ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.

Mu kuryitegura, ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025, habaye isiganwa ‘Amahoro Criterium’ hafi ya Stade Amahoro. Ryitabiriwe n’amakipe ane yo mu Rwanda azakina Tour du Rwanda ari yo Team Rwanda, May Stars, Java-InovoTec na Benediction.

Aho iri siganwa ryabereye ni ho hazakinirwa Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2025. Aka gace kiswe ITT (Individual Time Trial) ni ko mbere ka Tour du Rwanda kazasorezwa muri Stade Amahoro.

Abasiganwe bazengurutse umuhanda w’ibilometero 3,9 inshuro 12, ku ntera yasojwe n’abakinnyi 37. Imihanda banyuzemo ni iya Stade Amahoro (amarembo manini)- Contrôle Technique- NESA- KIE- Rwahama- Zaria Court- Stade Amahoro.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wahize abandi akoresheje 1h1’’30, arusha isegonda rimwe Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec na Nzafashwanayo Jean Claude wa Team Rwanda bamukurikiye.

Mu batarengeje imyaka 23, Tuyizere Etienne yabaye uwa mbere, Mugalu Shafik bakinana muri Java-InovoTec aba uwa kabiri mu gihe Uhiriwe Espoir wa Benediction yasoreje ku mwanya wa gatatu.

Munyaneza yahembwe ibihumbi 350 Frw arimo ibihumbi 250 Frw byo kuba uwa mbere n’ibihumbi 100 Frw byo kwegukana amanota y’ahatambika mu gihe Tuyizere Etienne yagenewe ibihumbi 150 Frw.

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1, izagera mu ntara enye z’u Rwanda ku ntera y’ibilometero 817.

Munyaneza yavuze ko Team Rwanda yiteguye gukora icyashoboka cyose ikitwara neza muri Tour du Rwanda izategura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali muri Nzeri 2025.

Custom comment form

Amakuru Aheruka