sangiza abandi

Musenyeri Twagirayezu yasabye ababyeyi kongera aboherezwa mu iseminari bazavamo abapadiri

sangiza abandi

Musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo, Nyiricyubahiro Twagirayezu Jean Marie Vianney, yasabye ababyeyi b’Abakiristu Gatolika kohereza abana b’abahungu benshi mu Iseminari kugira ngo bazavemo Abapadiri, kuko hari ikibazo gikomeye cy’umubare muto w’abiga mu Iseminari bahitamo gukomeza inzira yo kuba Abapadiri.

Mu ijambo rye, yagezaga ku bakirisitu bo muri Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Twagirayezu yavuze ko kuko abihayimana batabyara, ababyeyi bafite inshingano yo kuboherereza abana benshi biga mu Iseminari kugira ngo haboneke abapadiri bakenewe mu iyobokamana.

Ati” Babyeyi, Abapadiri twebwe ntabwo tubyara, mwebwe mubyara. Nimuhe Imana impano y’abazarera abandi basize byose kugira ngo haboneke abita ku bandi bose.”

Musenyeri Twagirayezu kandi yagaragaje ko umubare w’abarangiza mu Iseminari utari munini, bityo n’abiyemeza gukomeza umuhamagaro wo kuba Abapadiri ari bake.

Ati” Mu bana bari kurangiza Iseminari 18 ejobundi twarabonanye tuganira uko babonye Iseminari n’uko batekereza icyerekezo cyabo. Muri abo 18 abiyemeje kuba Abapadiri ni babiri.”

Yakomeje abwira ababyeyi bari aho ati ” Nta bwo rero tuzabasaba ahandi atari muri mwe ababyeyi murerera aha ngaha. Nimuduhe Abapadiri turabakeneye kandi na mwe murabakeneye.”

Muri 2020, mu Rwanda hari abapadiri 939, bakorera mu maparuwasi 205. Ni mu gihe ku rwego rw’isi, imibare y’abapadiri igenda igabanuka. Mu 2023, hari abapadiri 406,996 ku Isi, bakaba baragabanutseho 734 ugereranije na 2022.

Ibi biterwa n’uko umubare w’abapadiri wagabanutse cyane mu Burayi n’Amerika, mu gihe muri Afurika n’Asia ho hagaragara izamuka rito. Muri Afurika, abapadiri bageze ku 53,659, bakaba bagize 13% by’abapadiri bose ku isi. Muri Asia, abapadiri bageze ku 72,911, bakaba bagize hafi 18% by’abapadiri bose ku isi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka