sangiza abandi

Mutesi Jolly yakebuye abari mu myidagaduro

sangiza abandi

Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, yagaragaje ko n’ubwo ubugizi bwa nabi buvugwa mu myidagaduro muri iki gihe, bamwe babufata nk’urwenya hari abanyempano bagiye bapfukiranwa burundu kubera bwo kandi ntibivugwe ndetse agaragaza uburyo iki kubazo cyarandurwa.

Ni mu butumwa Miss Jolly yanyujije ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko hari impano nyinshi zagiye zibigenderamo kubera inzangano ziri mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ati “Birababaje cyane kubona abantu kugeza ubu bafata ibiri kuvugwa mu ruganda rw’imyidagaduro yacu nk’urwenya[….]Abantu bishyize hejuru bashaka amafaranga n’ubwamamare. Impano z’abakiri bato zarasenywe izindi ziricwa. 

Ku bw’ibyo, ni ingenzi kutihutira kwamagana abantu ahubwo tukumva abo nibura bagerageje kuvuga, hakabaho gukora ubushakashatsi n’ubusesenguzi, nyuma hakabaho gutangira bundi bushya uruganda rugashyirwa ku murongo.”

Yakomeje agira Ati “Uruganda rw’imyidagaduro ni isoko y’inyungu mu duce dutandukanye tw’isi. Ni ingenzi kwita cyane ku bibera inyuma y ‘amarido mu ruganda rwacu, niba twifuza kurugira urwunguka nk’uko ahandi bimeze.”

Ubu butumwa bwa Mutesi Jolly buje bukurikira ubwa bandi bantu bagiye banenga uburyo imyidagaduro yo mu Rwanda ihagaze uyu munsi barimo na Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah uherutse gusaba urubyiruko kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga bibasirana ahubwo bakazikoresha babiba amahoro n’urukundo.

Custom comment form