sangiza abandi

Mutesi Jolly yongeye gutera utwatsi iby’urukundo avugwamo n’umuherwe wo muri Tanzania

sangiza abandi

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyaminga w’u Rwanda 2016 yatangaje ko amagambo amaze iminsi amutangazwaho ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ari mu rukundo n’umuherwe wo muri Tanzania ari ibihuha, ndetse aburira abakomeje gukwirakwirakwiza ayo makuru.

Mu minsi mike ishize, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gusangizanya amakuru agendanye n’amafoto y’umuherwe ukomoka muri Tanzania witwa Lugumi Saidi Hamad, uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly, nawe uri mu bahagaze neza mu mujyi wa Kigali.

Ayo makuru ahanini yaturutse ku mafoto Mutesi Jolly yasangije ku rubuga rwe rwa Instagram maze Lugumi ajya ahatangirwa ibitekerezo agira ati “ Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda“.

Mutesi Jolly nawe ntiyatinze kumusubiza agira ati” Bifunze mu mutima.”

Nyuma y’uko inkuru ibaye kimomo, Mutesi Jolly yatangaje ko yibwe konti ye ya Instagram. Ubwo butumwa bwaje gukurikirwa nubwo yongeye gushyira hanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama, yamagana amakuru y’urukundo rwe n’umuherwe Lugumi.

Yifashishije urubuga rwa X yagize ati” “Ku banyifuriza ibyiza bose, nyuma y’ibikekwa byose, mwarakoze kunyereka icyizere no kunyifuriza ibyiza. Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzampamagara, nzarwakira ntashidikanya kandi ku bushake bwanjye no mu buryo bunyuze umutima wanjye.”

Yakomeje agaragaza ko impaka zuko yaba akundana n’umuherwe arizo yifuzaga ko abantu bagira ku mukunzi we.

“Kandi kuri mwe mwese mwifashisha ikorabuhanga mushaka kuntura umujinya wo kuba nkundana n’umuherwe cyangwa tudakundana, izi nizo mpaka nifuza ko abantu bagira ku mukunzi wanjye.”

Lugumi Saidi, ni umucuruzi uzwi mu gihugu cya Tanzania, afite sosiyeti yitwa Lugumi Enterprises, ikora ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services na corporate printing solutions).



Custom comment form