Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Colonel Willy Ngoma, yatangaje ko uyu mutwe udateze kurekura cyangwa kuva mu Mujyi wa Bukavu.
Ni ibyo yagarutseho mu nama n’ubuyobozi bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23 mu Mujyi wa Bukavu, yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025.
Yagize ati “Mwihangane, ntituzava hano.”
Col Willy Ngoma yahise yongeraho ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwuzuye ruswa n’ubukene, kandi ko nta cyizere cyo kubaho mu gihugu kitagira amahoro.
Ni amagambo yatangaje nyuma y’igihe gito, Colonel Sabimana Samuel, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, abwiye abashaka kwinjira mu Mutwe wa M23 ko bagiye kurwanya abajura, atari abasirikare, kubera ko intambara nyamukuru yo yarangiye.
Icyo gihe yavuze kandi ko Ingabo za FARDC zamaze gucika imbaraga, ndetse ko AFC/M23 yigaruriye ibice byinshi by’Uburasirazuba bwa Congo ku buryo nta kurwana gukomeye guhari.
Ubwo Ingabo za AFC/M23 zigaruriraga Bukavu ku itariki ya 16 Gashyantare 2025, Ingabo za FARDC n’abasirikare b’Abarundi bahise bava mu mujyi kubera kubura uko bagezwaho ubufasha bagezwagaho n’indege zahagararaga ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu.
Kugeza ubu Umutwe wa M23 watangiye gusatira Umujyi wa Uvira, wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko Ingabo z’uyu mutwe kuva ku wa Kane zagaragaye mu duce tuwegereye turimo Katogota na Luvungi.