Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko album ya Bruce Melodie iri mu nziza z’uyu mwaka, ndetse yerekana indirimbo yiteze ko zizabica bigacika ku ziyigize.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, agaragaza ko yanyuzwe na album ‘Colorful Generation’ ya Bruce Melodie.
Yagize ati “Colorful generation ya Bruce Melodie iri muri album nziza z’umwaka. Indirimbo nka “Rosa”, “Maya”, “Nzaguha umugisha”, “Nari nzi ko uzagaruka”, “Kuki” na “Sinya”, zizakundwa igihe kirekire.”
Minisitiri Nduhungirehe ari mu bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie cyo gusogongeza abakunzi be kuri iyi album, cyabaye tariki ya 21 Ukuboza 2024, muri Kigali Universe.
Uyu muyobozi uri mu bakunze gushyigikira imyidagaduro yo mu Rwanda, ni umwe mu baguze album ‘Colorful Generation” aho yayitanzeho miliyoni 1 Frw.
Album ya Bruce Melodie yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025, igizwe n’indirimbo 17 zirimo iyo yakoranye na Joe Boy wo muri Nigeria, Bien-Aimé wahoze mu Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya n’abandi.
Kuri ubu ushobora kumva indirimbo zigize album ya Bruce Melodie ku mbuga nka Spotify n’izindi zicuruza umuziki.
Nyuma yo gushyira album ye hanze, byitezwe ko Bruce Melodie azayisogongeza urubyiruko n’abandi bazitabira Igitaramo cy’Urwenya cya Gen-Z Comedy Show, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 23 Mutarama 2025. Iki gitaramo cyanatumiwemo abanyarwenya barimo Vincent Mwasia Mutua [Chipukeezy] wo muri Kenya n’abandi bagezweho mu Rwanda.