sangiza abandi

Niyigimpuhwe Isidore yahanze imashini ifasha mu gutubura amagi

sangiza abandi

Isidore Niyigimpuhwe wo mu Karere ka Kamonyi, wize mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, yashinze sosiyeti ya ‘Techplus Trust Ltd’ ifasha aborozi b’inkoko.

Techplus Trust Ltd ikorera mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, ikora imashini zitubura amagi zifite ubushobozi bwo gutangirana n’amagi 120.

Izi mashini zifasha aborozi kubona amagi y’indobanure mu buryo bwiza kandi bugezweho, bigatuma ubworozi bwabo butera imbere.

Niyigimpuhwe avuga ko yahisemo kwihangira umurimo nyuma yo kubona hari icyuho mu bumenyi bwo gutubura amagi no korora inkoko.

Afite intego yo kwegereza abaturage, cyane cyane abo mu byaro, uburyo buhendutse kandi bworoshye bwo korora inkoko, kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi.

Mu kiganiro yagiranye na Umunota avuga ko yatangiye isosiyete ye afite abakozi bane bahoraho n’abandi batatu ba nyakabyizi, bituma ava mu cyiciro cy’abashomeri, ajya mu batanga akazi.

“Kuri njye, gukora izi mashini ntabwo ari gusa ubucuruzi, ni uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere rusange ry’igihugu.”

Ku rundi ruhande Niyigimpuhwe avuga ko bagihura n’imbogamizi z’amikoro, kuko nko gukora izi mashini bisaba amafaranga menshi, bituma bakenera abafatanyabikorwa kugira ngo babafashe kwagura ibikorwa byabo no gutanga serivisi inoze.

Ati “Turacyari ku rwego rwo gukoresha amafaranga twinjiza kugira ngo dukomeze. Ariko dufite icyizere ko tuzabona abafatanyabikorwa twagura ibikorwa byacu tukagera no mu bice by’icyaro.”

Niyigimpuhwe ni umwe mu banyamuryango ba Rwanda Youth in Agribusiness Forum (RYAF), ihuriro rikora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga.

Custom comment form

Amakuru Aheruka