sangiza abandi

Nshuti Innocent yabengutswe n’ikipe yo muri Azerbaijan

sangiza abandi

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Nshuti Innocent, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Sabail FK yo muri Azerbaijan, ahabwa amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, ni bwo Sabail FK yatangaje Nshuti Innocent nk’umukinnyi wayo mushya.

Ubutumwa buri kuri Instagram yayo buvuga ko yishimiye guha ikaze Umunyarwanda ‘Nshuti Innocent’ mu ikipe.

Bukomeza buvuga ko amasezerano hagati ya Sabail FK na Innocent Nshuti azarangira mu mpera z’umwaka w’imikino.

Nshuti Innocent yasinyiye Sabail FK nyuma y’ukwezi kumwe atandukanye na One Knoxville SC yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari amazemo amezi 10.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Bizimana Djihad, ari mu bifurije ishya n’ihirwe Nshuti Innocent mu ikipe yerekejemo.

Abinyujije kuri Instagram ye yagize ati “Ishyukwe rutahizamu. Amahirwe masa.’’

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.
Kuva yasohoka bwa mbere mu Rwanda mu 2018, Nshuti Innocent agiye gukinira ikipe ya gatatu yo hanze yarwo.

Yakiniye Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia, ayivamo anyura muri APR FC yamenyekaniyemo mbere yo kubengukwa na One Knoxville SC.

Iyi kipe yo muri Amerika yayisinyiye umwaka umwe, warangiye mu Ugushyingo 2023. Mu gihe yayimazemo yatsinze igitego kimwe mu mikino 20.

Custom comment form