Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko mu gihe badahawe ubutabera bakwiye, batazakina na Mukura VS.
Ni nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, binyuze muri Komisiyo Ishinzwe amarushanwa ryemeje ko kuzima kw’amatara muri Huye Stadium nta ruhare Mukura VS yabigizemo.
Uyu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wagombaga kuba ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2025 ariko uza guhagarikwa ugeze ku munota wa 27 kubera ko amatara acanira Stade Huye yari yazimye.
Bashingiye ku mategeko ya FERWAFA agenga amarushanwa ingingo ya 38 ivuga ko iyo habaye ibura ry’amashanyarazi muri Stade, abasifuzi bategereza iminota 45 icyo kibazo kitakemuka ikipe yakiriye igahita iterwa mpaga, Rayon Sports ivuga ko nta kindi cyagakozwe.
Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateranye tariki ya 16 Mata 2025, yanzuye ko ibyabaye nta ruhare Mukura VS yabigizemo ndetse ko nta n’icyo yari gukora ngo ibikumire (cas de force majeure), ni nyuma yo gusesengura raporo y’abasifuzi, raporo ya Mukura VS, iya Sosiyete itunganya ikanatanga ingufu z’amashanyarazi (EUCL).
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yabwiye UMUNOTA ko bamaze kujuririra iki cyemezo.
Ati “umwanzuro twawubonye ariko twamaze kwandika tujurira kuko ntabwo byadushimishije.”
Yavuze ko mu gihe badahaye ubutabera bakwiye uyu mukino batazawukina.
Ati “ntabwo twiteguye gukina uyu mukino. Tugomba guhabwa ubutabera, bitabaye ibyo ntabwo tuzakina. Ibaze bavuze ko na raporo bashingiyeho harimo n’iya Mukura kandi ari yo ifite ikibazo, twe ntawigeze atubaza n’izo raporo zose by’umwihariko iy’abasifuzi ntayo twabonye.”
FERWAFA yari yamenyesheje aya makipe ko uyu mukino uzaba tariki ya 22 Mata 2025 ukabera i Huye saa 15h00′ ugakomereza ku munota wa 27 aho wari ugeze.
Si ubwa mbere Rayon Sports igerageza kwivana mu gikombe cy’Amahoro kuko no muri 2023 uwari Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yari yafashe umwanzuro wo gukura iyi kipe mu gikombe cy’Amahoro nyumo y’uko mu buryo butunguranye FERWAFA yasubitse umukino iyi kipe yari gukinamo na Intare FC, wari umukino wo kwishyura wa 1/8.