Ntazinda Erasme wabaye Umuyobozi w’Akarere Ka Nyanza, akaba aheruka gukurwa kuri izi nshingano ndetse agatabwa muri yombi n’urwego rwubushinjacyaha RIB agiye kwitaba urukiko.
Tariki ya 16 Mata 2025, nibwo RIB yemeje ko yataye muri yombi Ntazinda Erasme wari umuyobozi w’Akarere Ka Nyanza.
Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike inama Njyanama ya Akarere ka Nyanza itangaje ko yamuhagaritse ku nshingano ze kubera kutazuzuza uko bikwiye.
RIB ntiyahise itangaza ibyo akurikiranyweho ariko biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, saa tatu z’amanywa Ntazinda Erasme azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Muri uku kwitaba urukiko, ruzaba rumusomera ibyo aregwa nawe ahabwe umwanya wo kugira icyo abyisobanuraho.
Ntazinda Erasme yatangiye kuyobora Akarere ka Nyanza mu 2016. Nyuma yo gusoza manda ye y’imyaka itanu, yongeye gutorerwa iya kabiri mu 2021.
Ntazinda yahagaritswe ku nshingano asigaje umwaka umwe ngo asoze manda ya kabiri, ari na yo yari iya nyuma mu zo yemererwa n’amategeko.