sangiza abandi

Nyamasheke: Umusirikare wishe abaturage 5 yatangiye kuburanishwa mu bujurire

sangiza abandi

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu bujurire Sergeant Minani Gervais, wakatiwe igifungo cya burundu, ahamijwe icyaha cyo kurasa abaturage batanu bo mu Karere Ka Nyamasheke.

Sergeant Minani Gervais ari kujurira igifungo cya burundu yakatiwe nyuma y’uko ahamijwe ibyaha bitatu birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru, kwangiza, kwiba ndetse no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisikare.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025 ni bwo Urubanza rw’ubujurire rwatangiye kubera mu Kagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, aho icyaha cyakorewe, tariki ya 13 Ugushyingo 2024.

Ubujurire bwa Sgt Minani bugamije gusaba kugabanyirizwa ibihano, gusa nubwo iburanisha rigikomeje, Ubushinjacyaha bwo buhamya ko bufite ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwe mu byaha aregwa.

Sergeant Minani Gervais w’imyaka 38 y’amavuko, yatawe muri yombi nyuma yo kurasa abantu batanu mu kabari ko mu Isantere yo muri Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko mu Karere ka Nyamasheke.

Urukiko rwa Gisirikare rwanzuye ko afungwa burundu ndetse akamburwa impeta zose za Gisirikare ndetse ruvuga ko kwica abantu batanu bigaragaza igikorwa cy’ubugome bityo ko nta nyoroshyacyaha ashobora guhabwa.

Custom comment form