sangiza abandi

Nyarugenge: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Camp Kigali

sangiza abandi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarugenge bagaragaza Camp Kigali nka hamwe mu habitse amateka akomeye y’iyicwa ry’Abatutsi ryagizwemo uruhare n’abasirikare bari bahacumbitse kuko hari ikigo cya gisirikare

Igikorwa cyo Kwibuka mu Murenge wa Nyarugenge, cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025; cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’Akarere, IBUKA, n’abarokotse Jenoside bo muri Nyarugenge.

Abitabiriye iki gikorwa babanje gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarugenge, ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Kagari ka Rwampara.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko mu gihe cya Jenoside muri Camp Kigali hari ikigo cy’Abasirikare ba Ex-FAR bafatanyije n’Interahamwe kwica Abatutsi.

Mu buhamya bwabo bavuga ko mu 1994, Camp Kigali yari igice abateguraga Jenoside bifashishije mu nama zo gucura umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside, yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi.

Baboneyeho gushimira no kugaragaza Itandukaniro ry’ubuyobozi, bagaragaza ko ahakoreshwaga mu mugambi wo gutegura Jenoside, ubu hari hifashishwa mu bikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki ya 10 Mata 1994, bavuga ko ari umunsi utazibagirana kuri bo kuko ari bwo Abatutsi batangiye kwicwa muri Camp Kigali, abandi bicirwa mu Bitaro bya CHUK, abandi basangwa mu ngo zabo mu bice bya Biryogo.

Ibitero byo kwica Abatutsi mu Murenge wa Nyarugenge byagizwemo uruhare n’abarimo Col Renzaho Tharcisse, Gen Laurent Munyakazi, Burugumesitiri Bizimana n’abandi barimo Mukandutiye Angelina uheruka kuburanishwa mu rubanza rw’abari mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN washinzwe na Paul Rusesabagina.

Abarokotse Jenoside bashimira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu kubagarurira icyizere, nyuma y’icuraburindi ryatumye benshi babura imiryango yabo.

Bongeye kugaragaza ko ingebitekerezo ya Jenoside hari aho ikiri usanga abarokotse Jenoside baterwa bakicwa, bakarandirirwa imyaka, abandi bakicirwa amatungo, ariko bizeye ubutabera bw’u Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka