sangiza abandi

Nyarugenge: Impanuka ya Ritco yahitanye babiri

sangiza abandi

Imodoka ya sosiyete ya Ritco itwara abagenzi yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prius, zigeze mu murenge wa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 18 Mata 2025.

Amakuru Umunota wamenye nuko iyi mpanuka yatewe n’imodoka zageragezaga kudepasa imodoka nini ya Ritco, biza kurangira zigonganye, ndetse ubwo iyi nkuru yandikwaga abantu babiri bari muri Toyota Prius bari bamaze kuhasiga ubuzima, abandi bakiri gukorerwa ubutabazi.

Inzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ubutabazi zahise zihagera, abakomeretse byoroheje batangira guhabwa ubuvuzi, mu gihe abakomeretse cyane bahise bajyanywa n’imbangukiragutabara mu bitaro biri hafi.

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeza gusaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika mu muhanda no gukurikiza amabwiriza agenga imikoresheze inoze y’umuhanda, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane, yemeje ishyirwaho ry’umushinga rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, mu rwego rwo kugabanya impanuka n’abo zihitana.

Uyu mushinga uteganya ko hazajya hatangwa amanota y’imyitwarire ku batwara imodoka, azajya atangwa buri mwaka, mu rwego rwo kubashishikariza kugenda neza mu muhanda no guhana abakora amakosa, biteganywa ko bazajya batanga ihazabu y’amafaranga.

Hemejwe kandi ko hagiye gushyirwaho ibizajya bigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga, kugirango amasomo atangwa abe anoze.

Custom comment form

Amakuru Aheruka