Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alexis Dusabe, yavuze ko igitaramo ari gutegura gukora mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki kizaba kidasanzwe ndetse abazacyitabira bazataha banyuzwe.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Kigali Exhibition and Cultural Village, ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 3 Kanama 2025.
Alexis Dusabe yatangaje ko azanakimurikiramo album yise “Amavuta y’Igiciro” ndetse zimwe mu ndirimbo zizaba ziyiriho nka “Ntumukundire” yatangiye kuzishyira hanze.
Album ya Alexis Dusabe iriho indirimbo 15, zirimo iz’Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa ndetse n’Icyongereza.
Mu kiganiro yagiranye na RTV, Alexis Dusabe, yavuze ko mu myaka 25 amaze mu muziki ahuriyemo na byinshi.
Ati “Kubivamo [kureka umuziki] numvaga byo bitashoboka. Nahuriyemo n’ibyiza n’ibibi byinshi. Nahuriyemo n’urucantege rwinshi ariko mu mutima wanjye nkaba numva ko nkwiye kubikomeza. Abakora umuziki uhimbaza Imana ntibatekereze ko ari ahantu harambuye.”
Yavuze ko ibibi n’urucantege abantu banyuramo ari byo bivamo imbaraga zo gukomeza.
Yakomeje ati “Ubu ndakomeye. Iyo Imana ikurengeje ibikomeye, ni bwo ubona ko ari ibyawe. Ibigeragezo ni rusange kuko Isi ni ko iteye. Igisobanuro cy’Isi ni ukugeragezwa, amakuba, ingorane.”
Dusabe yagaragaje ko mu bihe bitandukanye yumvaga agize ibyiringiro bike ariko akibuka ko Imana iri kumwe na we.
Ati “Nagiye niheba kenshi nkigunga ariko ngira ihame rivuga ko iyo bwije buracya. Ubwihebe, ibihe by’umwijima mu buzima birarangira ariko nanone ni ko Isi iteye kuko bigera igihe bigahinduka. Ikibi kibaho ni ukwiheba uvuga ngo birarangiye ndapfuye, sinzongera guhumeka, ngiye kujya mu bibi niyahure bimere nabi, aho uba ugize amahitamo mabi kurusha andi.”
Dusabe ukomeje kwitegura igitaramo azamurikiramo album yatunganyije mu minsi 300, yijeje ko kizagenda neza.
Ati “Ndashaka gutarama bitarabaho. Nzakorera muri Camp Kigali. Twatangiye kubitegura kandi twibaza ko abantu bazataha banezerewe mu mitima yabo.’’
“Album nayikoze ku buryo nzahita nibura nshobora kujya kuririmba mu bihugu bindi bikoresha izindi ndimi. Ni no kwizihiza imyaka 25 maze ndirimba umuziki wa gospel.”
Yavuze ko ari kubaka umurage azasigira abari inyuma ye mu muziki. Ati “Nsa nk’umuntu uri kubaka umurage. Ngiye kwinjira mu myaka y’ubukure yo kuririmba ubutumwa bwiza, bikagutunga kandi Imana ikagushima.’’
Dusabe yagaragaje ko umuziki uhimbaza Imana wateye imbere kuko usigaye utunga abawukora kubera ikoranabuhanga, iterambere ry’imbuga nkoranyambaga ndetse n’Igihugu gitanga amahirwe y’ubwisanzure bwo gukora.
Alexis Dusabe asengera mu Itorero ADEPR Nyarugenge. Yanamenyekanye cyane aririmba muri Hoziyana Choir y’i Nyarugenge. Azwi mu ndirimbo zirimo “Ngwino”, “Ibyiringiro”, “Umuyoboro”, “Zaburi 23”, “Kuki turira?”, “Nzajya nyiringira”, “Njyana i Gologota”, “Ni nde wamvuguruza?”, “Igitambo cyanjye”, “Gakondo yanjye”, “Amazi y’ubugingo” na “Yesu araje”.