Ku munsi wo ku wa kane, tariki ya 9 Mutarama, ubwo The Ben yizihizaga isabukuru y’imyaka 38, umugore we Uwicyeza Pamella yamurashe amashimwe agaragaza ko ashimira Imana yabahuje.
Ni ubutumwa Uwicyeza yacishije ku mbuga koranyambaga ze, mu gihe we na The Ben bitegura kwibaruka imfura yabo.
Mu butumwa bwe yagize ati” Uyu munsi nabyukiye ku isabukuru y’inshuti magara yanjye, sinzi uko nakwifata. Imana yakoze ibikomeye kuduhuza. Inyenyeri zagiye ku murongo ubwo twahuraga. Nukuri byari bikwiye gutegereza iki gihe. Ndanyuzwe ku bwawe mukunzi, sinzi aho natangirira naho nasoreza ntangiye kuvuga ibyawe.”
Muri ubu butumwa bwa Pamella yibukije The Ben ko ari umuntu ufite umutima udasanzwe kandi worohereza uwukunda, ndetse amusabira umugisha mu mwaka mushya yinjiyemo.
The Ben na Pamella batangiye kumvikana mu rukundo mu 2020, ndetse bidatinze muri 2021, uyu muhanzi wari ugituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amwambikira impeta y’urukundo mu birori bibereye ijisho byabereye i Maldives.
Tariki ya 31 Ukwakira 2022 nibwo The Ben na Pamella basezeranye imbere y’amateka, ibi birori bikurikirwa n’ibyo gusaba no gukwa byabaye tariki ya 15 Ukuboza 2023, no guserana imbere yabo byabaye tariki ya 23 Ukuboza 2023.