sangiza abandi

Paris Saint-Germain yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka31

sangiza abandi

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yifatanyije n’Abanyarwanda mu gutangira ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Isi yose yifatanyije n’u Rwanda gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakinnyi ba Paris Saint-Germain batanze ubutumwa bukomeza u Rwanda n’Abanyarwanda muri ibi bihe, babinyujije mu mashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu batanze ubutumwa harimo Warren Zaïre-Emery, Vitinha, Gianluigi Donnarumma, Achraf Hakimi, Lucas Hernández, Ousmane Dembélé na Lee Kang-In.

Ubutumwa bwabo bwagiraga buti “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe, ndetse tukibuka twifuriza gukomera abayirokotse.”

U Rwanda na Paris Saint-Germain bisanzwe bifitanye umubano uturuka ku masezerano y’imikoranire iyi kipe ifite n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere, RDB, binyuze muri Visit Rwanda kuva mu 2019 ndetse yanavuguruwe mu 2023.

Custom comment form