sangiza abandi

Peace Cup: APR FC yisanze i Musanze, Rayon Sports itombora Rutsiro FC muri 1/8

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yatomboye Musanze FC mu gihe Rayon Sports izahura na Rutsiro FC mu mikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2025.

Tombola y’uburyo amakipe azahura yabereye ku Cyicaro cy’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.

Iyi tombola kandi yasize Police FC, ifite igikombe giheruka, izahura na Nyanza FC ikina mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Mu yindi mikino, ikomeye ni izahuza amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere aho Amagaju FC azacakirana na Bugesera FC mu gihe AS Kigali izahura na Vision FC.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izaba ku wa 11-12 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura izakinwa tariki ya 18-19 Gashyantare 2025.

Police FC ni yo ifite Igikombe cy’Amahoro giheruka gukinwa mu 2024, aho yacyegukanye itsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Ikipe yegukanye iki gikombe ni yo iserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo, CAF Confederation Cup.

Uko tombola ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro yagenze:

  • Amagaju VS Bugesera FC
  • AS Kigali VS Vision FC
  • AS Muhanga VS Gasogi United
  • City Boys FC VS Gorilla FC
  • Intare FC VS Mukura VS
  • Nyanza FC VS Police FC
  • Musanze FC VS APR FC
  • Rutsiro FC VS Rayon Sports
Custom comment form