sangiza abandi

PeaceCup2025: Rayon Sports ishobora gutera mpaga Mukura VS

sangiza abandi

Umukino ubanza wa 1/2 mu Gikombe cy’Amahoro warimo uhuza Mukura VS na Rayon Sports wahagaze utarangiye kubera ikibazo cy’amatara.

Uyu mukino wagombaga gutangira saa 17:00 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, ariko watangiye ukereweho iminota 28 yose kubera ko amatara yari yanze kwaka.

Nyuma y’iyi minota umukino watangiye ukinwa iminota 22 abakinnyi babwira umusifuzi ko batarimo kubona neza kuko amatara yose atakaga, Nsabimana Célestin ahita abasohora mu kibuga.

Byabaye ngombwa ko umukino wongera guhagarara indi minota 5, amatara yaje kwaka maze hakinwa iminota 2 amatara ahita azima burundu.

Umusifuzi Nsabimana Célestin yahise ahamagaza abakapiteni bombi, Muhire Kevin wa Rayon Sports na Nicholas Sebwato wa Mukura VS, nyuma y’ikiganiro bagiranye abakinnyi bahise basohoka basubira mu rwambariro.

Byari bivuze ko umukino wo wamaze guhagarikwa utari bukomeze, Komiseri w’Umukino, Hakizimana Louis yavuze ko bagiye gukora raporo bakayishyikiriza Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, FERWAFA, akaba ari ryo rizafata umwanzuro.

Amakuru avuga ko Mukura VS ishobora guterwa mpaga kuko ikipe yakiriye ari yo iba igomba kumenya ibintu byose ko biri ku murongo kugira ngo umukino ube.

Umukino wahagaritswe amakipe yombi akiri kunganya 0-0, nta yirareba mu izamu rya ngenzi yayo.

Ingingo ya 38.3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA iteganya ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi atagereza iminota 45. Iyo bikomeje ikipe yakiriye iterwa mpaga [ibitego 3-0], bikaba byanarenga mu gihe ikipe yasuye yari yamaze kubona ibitego birenze 3-0.

Mbere y’uko umukino uhagarikwa, byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura hagati ya Mukura VS na Rayon Sports uzaba mu cyumweru gitaha.

Ikipe izakomeza hagati y’aya yombi izahura n’izava hagati ya Police FC na APR FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Kabiri.

Custom comment form

Amakuru Aheruka