Kuri uyu wa gatandatu, hatangiye inama yahuje abahuza b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iyi nama iri bubere mu muhezo igikorwa mu murwa mukuru wa Togo, Lomé.
Iyi nama iri butangire kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, iyobowe na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uherutse kugirwa umuhuza mukuru w’u Rwanda na RDC, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA).
Aba bahuza bageze i Lome muri Togo ku wa Gatanu, barimo Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, Catherine Samba-Panza wahoze ayobora Centrafrique mu gihe cy’inzibacyuho, ndetse na Sahle-Work Zewde wahoze ari Perezida wa Ethiopia.
Iyi nama igamije gutegura inzira izageza ku biganiro bitaziguye hagati ya Kigali na Kinshasa, mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye ku mutekano mucye uri mu Karere k’Uburasirazuba, by’umwihariko mu bice bya RDC bihana imbibi n’u Rwanda, aho umutwe wa M23 wigaruriye.
Iyo nama y’i Lomé iriyongera ku ruhurirane rw’izindi nama zigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, harimo ibiganiro bya Qatar n’amasezerano y’amahoro yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gikorwa Kandi kigiye kuba mu gihe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos aherutse gutangaza ko Amerika yamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC ateganyijwe gusinyirwa i Washington, muri Kamena 2025.