sangiza abandi

Perezida Macron yifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 31

sangiza abandi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Abantu banyuranye mu bice bitandukanye by’Isi, bifatanyije n’Abanyarwanda gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari mu basangije ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko yifatanyije n’Abanyarwanda, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Yavuze ko kuri uyu munsi u Bufaransa bufashe mu mugongo Abanyarwanda, ndetse ashimira ubudaheranwa bwabo n’uko bimakaje ubumwe n’ubwiyunge mu rugendo rwo kwiyubaka.

Perezida Macron avuga ko yiyemeje gukomeza kuzirikana amateka mabi yabaye ku Rwanda, ndetse avuga ko ubuhamya bw’abacitse ku icumu bwibutsa ko hadakwiye kubaho urwangano urwo ari rwo rwose.

Yongeyeho ko tariki ya 7 Mata mu Bufaransa yahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nk’uburyo bwo kwigisha ibisekuruza bizaza ahahise hasharira u Rwanda rwanyuzemo, binyuze mu Kubigisha, Ubushakashatsi ku mateka no gutanga ubutabera.

Yasoje yizeza ko u Bufaransa buzakomeza gutanga umusanzu wo gutanga ubutabera binyuze mu gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu Bufaransa, nk’ikimenyetso cy’u Bufaransa mu kurwanya akarengane.

U Rwanda n’u Bufaransa ni ibihugu by’inshuti cyane kuva hambere, gusa mu 1994, u Bufaransa bwashinjwe gushyigikira Leta yari iriho yateguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo guhagarika Jenoside byagizwemo uruhare n’ingabo za RPF Inkotanyi, u Bufaransa bwo bwakomeje gukorana bya hafi n’abahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze Jenoside ndetse butanga icumbi ku bandi.

Ibi byatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi, uza kongera kuzahuka ku Buyobozi bwa Emmanuel Macron wagiriye uruzinduko mu Rwanda mu 2021, afata umwanya wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yiyemeza kugira uruhare mu itangwa ry’ubutabera ku basize bakoze bakoze Jenoside bahungiye muri icyo gihugu.

Custom comment form