Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi, avuga ko ari rwo rwazanye politiki y’ubwoko bw’Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Ni ibyo yagarutseho mu butumwa yagejeje ku bakirisitu b’Itorero Vision de Jesus-Christ, ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025.
Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda kuba intandaro y’ivangura ry’amoko riri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko mbere ya 1959 mu Burundi na mbere ya 1996 muri RDC, nta bwoko bw’Abatutsi bwari buhari, ari ibintu byazanywe n’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994.
Yagize ati “Ngiye kureba muri Congo nsanga mbere ya 1996, nta kibazo cy’Abahutu n’Abatutsi cyari gihari, Abanye-congo ibyo by’Abatutsi babyumviye iyo. Mu Burundi byaje mu 1959 bivuye mu Rwanda, Abanye-congo na bo byaje mu 1996 na bwo bivuye mu Rwanda.”
Mu magambo ya Ndayishimiye apfobya ubwoko bw’Abatutsi yavuze ko yajyanywe i Kinshasa no kubwira Abanye-congo ko Abanyamulenge atari Abatutsi, ari Abanye-congo bafite ubwoko bwabo, bashyizwemo politiki n’u Rwanda.
Yakomeje avuga mu Burundi nta Muhutu cyangwa Umututsi ubayo bose ari Abarundi, ndetse ko no muri RDC ari uko, avuga ko ibyo ari ibibazo by’u Rwanda.
Ati “None ibihugu byacu bijye bibona ibyo bibi byose bivuye mu Rwanda? Na bo nibakemure ibibazo byabo, bareke kwinjira mu byacu. Twebwe mu Burundi nta Muhutu n’Umututsi, turi Abarundi. Niba bo bayoborera ku bwoko, ibyo birabareba.’’
Perezida Ndayishimiye yongeye kandi kwikoma u Rwanda ko rushaka gutera u Burundi no gukangisha igisirikare gikomeye.
Ati “Numvise avuga ngo Ingabo z’u Rwanda zirakomeye, iyaba mwari muzi natwe ingabo dufite, bazimenye gute se kandi batanasenga Imana ngo ibereke?”
Perezida Ndayishimiye ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC, aho yagiye yohereza Ingabo z’u Burundi mu bihe bitandukanye gufasha igisirikare cya Congo, FARDC bafatanyije n’Abajenosideri ba FDLR kurwanya Abanye-congo bagenzi babo.
Ku rundi ruhande Perezida Ndayishimiye udahwema gushyira mu majwi u Rwanda yagiye arushinja gufasha Umutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Burundi wa RED Tabara, ari na byo byateye agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.