sangiza abandi

Perezida wa Sena yagaragaje ko ruswa ari ikibazo cy’ingutu kibangamiye iterambere ry’igihugu

sangiza abandi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yagaragaje ko ruswa ari ikibazo cy’inguto gikomeje kubangamira iterambere ry’igihugu, ndetse kigatuma ubukungu butazamuka ku kigero gishimishije.

Ni ibyo yagarutseho mu nama yahuje ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa (APNAC-Rwanda), yabaye kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2025.

Perezida wa Sena yavuze ko ruswa ari ikibazo gikomeje kubangamira iterambere ry’igihugu, rituma ubukungu butazamuka ndetse n’amahirwe y’abaturage ntasaranganywe ku buryo bungana, tutibagiwe nuko ikura icyizere cy’abaturage ku bayobozi.

Ati” Ruswa ni ikibazo cy’ingutu gikomeza kubangamira iterambere ry’igihugu, kigatuma ubukungu butazamuka ku kigero gishimishije, ruswa ibangamira ubutabera, igatuma amahirwe y’abaturage adasaranganywa mu buryo bungana ndetse igakuraho icyizere abaturage bagirira inzego zibayobora.”

Akomeza agaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya ibyaha bya ruswa ariko hari aho ikigaragara by’umwihariko mu nzego zifite aho zihuriye n’imicungire y’umutungo wa Leta n’itangwa ry’akazi.

Ati” Nubwo u Rwanda rwashyizeho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa kandi rukaba rugaragaza intambwe ishimishije mu mibare mpuzamahanga, biragaragara ko hakiri ibyuho bya ruswa cyane cyane mu nzego zimwe na zimwe z’imicungire y’umutungo wa Leta, mw’itangwa rya serivisi, mu micungire y’amasoko ya Leta no mu mitangire y’akazi.”

Perezida wa Sena avuga ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma imiterere n’imvano ya ruswa ikigaragara mu nzego zimwe na zimwe ndetse hakagaragazwa uruhare rwa buri rwego rw’igihugu rw’aba urw’abikorera, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abaturage, ku ngamba zo gukomeza kuyirwanya hibandwa ku miyoborere myiza, ubunyangamugayo mu bayobozi no gucunga neza umutungo rusanjye.

Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe na RGB ku buryo abaturage babona ibyaha bya ruswa, bugaragaza ko mu nzego zibanze ariho hakigaragara ibyaha byinshi bya ruswa biri ku gipimo cya 41.6%, ndetse izi nzego nizo ziri imbere mu kurangwa n’ikimenyane mu mikorere yazo ku gipimo cya 44.7%.

Ubushakashatsi ku miterere ya ruswa bwakozwe na Transparency International Rwanda bwagaragaje ko abaturage babona ruswa iri cyane mu nzego zitanga serivisi, by’umwihariko mu rwego rw’abikorera yari ku gipimo cya 13% mu 2024, ivuye kuri 15.6% yariho muri 2023, na 21.2% yariho mu 2022.

Iyi nama yagaragaje ko imbogamizi zikigaragara mu gutahura ibyaha bya ruswa harimo kuba abaturage badatanga amakuru ku gihe, aho ubushakashatsi bugaragaza ko abantu 8% bamenya ibyaha bya ruswa badatanga amakuru ya ruswa.

Custom comment form

Amakuru Aheruka