sangiza abandi

Perezida wa Taekwondo ku Isi agiye gusura u Rwanda

sangiza abandi

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino ya Taekwondo ku Isi, Dr. Chungwon Choue, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere rwe mu Rwanda, mu myaka 21 amaze ariyobora.

Dr. Chungwon Choue azasura u Rwanda guhera ku itariki ya 5-8 Gicurasi 2025, bikaba binateganyijwe kandi ko azanasura ishuri rya Mahama Taekwondo Academy.

Uruzinduko rwa Dr. Chungwon Choue w’imyaka 78, rugamije kumenya u Rwanda no gusura no gushyigikira umushinga ugamije kwita ku mibereho myiza y’impunzi binyuze mu mukino wa Taekwondo witwa THF (Taekwondo Humanitarian Foundation).

Uyu mushinga watangiye mu 2017, ubarizwamo abarenga 200, ukorera mu nkambi ya Mahama ‘Mahama Taekwondo Academy’ iherereye mu Karere ka Kirehe, ndetse no mu nkambi y’impunzi ya Kiziba ‘Kiziba Taekwondo Academy’ mu karere ka Karongi.

Mu minsi Dr. Chungwon Choue azamara mu Rwanda, azahura na Minisitiri wa Siporo, n’abayobozi ba Komite y’igihugu ya Olempike ndetse n’abahagarariye Komite mpuzamahanga y’imikino Olempike, aho hazaba higwa uburyo mu Rwanda hashyirwa ikigo Nyafurika cy’imyitozo ya Taekwondo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka