sangiza abandi

Police HC na Kiziguro SS zegukanye Igikombe cy’Intwari

sangiza abandi

Ikipe ya Police HC mu bagabo na Kiziguro SS mu bagore ni zo zegukanye Igikombe cy’Intwari cya 2025 muri Handball.

Irushanwa ryo guhatanira Igikombe cy’Intwari ryabereye mu Karere ka Gicumbi, aho ryasorejwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025.

Kiziguro SS yegukanye Igikombe cy’Intwari muri Handball y’Abagore itsinze ESC Nyamagabe ibitego 36-20.

Mu Bagabo, Police HC yatwaye Igikombe cy’Intwari muri Handball itsinze APR HC ibitego 31-22.

Police HC yinjiye mu mukino yitwara neza ndetse igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego 14-13 bya APR HC.

Iri rushanwa ryakinwe iminsi ibiri, ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Handball n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Imikino yabaye ku munsi wa mbere yabereye ku Mulindi w’Intwari mu gihe iya nyuma yabereye ku kibuga cya APAPEB mu Karere ka Gicumbi.

Mu bagabo, amakipe umunani yakinnye agabanyije mu matsinda abiri mu gihe mu bagore irushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu aho buri yose yahuye n’indi harebwa ifite amanota menshi.

Mu Karere ka Gicumbi kandi hanabaye imikino ihuza abakiri bato batarengeje imyaka 17 aho mu bakobwa, Kiziguro SS yatsinze ES Nyamagabe ibitego 18-13 mu gihe mu bahungu, TTC de la Salle yatsinze ADEGI ibitego 25-24.

Iyi mikino yanasifuwe n’abasifuzi bakiri bato, bahuguwe muri Porogaramu Isonga, yateguwe ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Federasiyo ya Handball mu Rwanda

Custom comment form