Ikipe ya Police VC yatsinze REG VC amaseti 3-0, RRA WVC itsinda Kepler WVC amaseti 3-0 mu mikino ya mbere yo kwishyura muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cya Volleyball mu Rwanda.
Iyi mikino yabereye muri Petit Stade, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mutarama 2025.
Umukino wa mbere wahuje Ikipe yegamiye ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro, RRA WVC n’iya Kaminuza ya Kepler.
RRA WVC yorohewe n’uyu mukino wayihuje na Kepler WVC kuko yawutsinze amaseti 3-0 (25-17, 25-18, 25-16) idakozemo.
Umukino wari utegerejwe na benshi mu bakunzi ba Volleyball ni uwahuje Police VC na REG VC.
Police VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 (25-23, 25-16, 26-24). Ni umukino wari wegeranye cyane kuko amakipe yasozaga seti yegeranye mu manota.
Muri seti ya kabiri ni ho Police VC yashyize ikinyuranyo kinini hagati yayo na REG VC kuko yarangiye iyirusha amanota 9.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere cya Volleyball mu Rwanda, #FRVBSerieA, yakomeje hakinwa igice cya kabiri, Phase II.