Polisi y’u Rwanda igiye gutangira gukoresha utudege duto tutagira abapilote tuzwi nka ‘drones’ mu kugenzura umutekano n’amakosa akorerwa mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga mu kiganiro yagiranye na RBA yavuze ko ari uburyo buzatangira gukoreshwa mu 2025, buzaba buje bwunganira ubwari busanzwe bukoreshwa mu gukurikirana ibyaha n’amakosa akorerwa mu mihanda.
Abatwara imodoka bagaragaza ko ari uburyo bwiza buzatanga umucyo ku bihano byajyaga bifatirwa abakora amakosa mu mihanda bakavuga ko barenganyijwe, kuko zo zizajya zerekana ibyabaye, ntawe uhohotewe.
U Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika kizaba kigiye gukoresha ubu buryo bwo gucunga umutekano nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo.
Mu Rwanda drones zisanzwe zifashishwa mu gufata amashusho ndetse no mu rwego rw’ubuvuzi aho zifashishwa zigeza ibikoresho by’ubuvuzi n’ubutabazi (amaraso) mu buryo bwihuse kandi by’umwihariko mu bitaro biri mu bice bigoranye kuhagera.