Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye ari muri Ethiopia aho yahuye na mugenzi we CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, basinya amasezerano agamije kuzamura urwego rw’imikorere rwa Polisi, hagati y’ibihugu byombi.
CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rwa akazi guhera kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, rugamije gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Ethiopia bugamije kuzamura urwego rwa polisi ku mpande zombi.
Mu ruzinduko rwe, CG Namuhoranye yahuye na CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, bashyira umukono ku masazerano y’ubufatanye (MoU) hagati y’u Rwanda na Ethiopia.
Ni amasezerano ashimangira ubufatanye no gushyigikira amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira no kurwanya ibibazo bihungabanya ituze rya rubanda, ndetse no kubaka ubushobozi bwa Polisi.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano n’ubufatanye na Ethiopia, mu bijyanye n’ubucuruzi, politiki n’ubujyanama, siporo, kurwanya ibiza, ndetse na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere zikorwa na RwandaAir na Ethiopian Airlines.