Polisi y’u Rwanda yafatanye umuturage wo mu Karere ka Rubavu, urumogi rupima ibilo 19 rwari ruvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba yatangaje ko uwafatanywe urumogi ari umusore w’imyaka 19, nyuma y’uko babwiwe n’abaturage ko hari abasore babiri bahetse igikapu bambukiye mu nzira zitemewe bavuye muri RDC.
Polisi yavuze ko umwe utari ufite igikapu yahise yiruka, undi atabwa muri yombi, ibi bikaba byabaye ahagana saa Saba n’igice z’amanywa, mu murenge wa Busasamana.
Uwafashwe yemereye polisi ko yari ahetse urumogi rupima ibilo 19, ruvuye muri RDC, avuga ko rutari urwe, ari urwa mugenzi we wahise acika
Uwafatanywe urumogi yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu gihe hagikorwa iperereza hanashakwa mugenzi we.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko bakwiye kubihagarika bagakora ibyemewe kuko bahagurukiwe.
Polisi yaboneyeho gushima abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo gukwirakwiza urumogi biburizwamo.