Polisi y’u Rwanda yitwaye neza mu Irushanwa rya ‘UAE SWAT Challenge 2025’, ryahuje abapolisi bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, aho bagaragazaga ubuhanga mu bikorwa byo guhangana n’ibibazo by’umutekano no kurwanya ibyaha by’iterabwoba.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 103 aturuka mu bihugu birenga 70 ku Isi, aho barushanwaga mu byiciro bitandukanye birimo kunyura mu nzira zigoye, kunyura mu nzira z’inzitane, kurira ibikuta, gukorera hamwe n’ibindi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe abiri, itsinda rya mbere, RNP SWAT Team 1 ryegukanye umwanya wa 10, n’amanota 407, yabonye ikoresheje iminota 13 n’amasegonda 27, mu gihe itsinda rya kabiri, RNP SWAT 2 ryasoje ku mwanya wa 18 n’amanota 357, rikoresheje iminota 15 n’amasegonda 36.
Ikipe yegukanye umwanya wa mbere ni iyo mu Bushinwa, China Police Team B, yegukanye umudali wa Zahabu, ikoresheje iminota 11 n’amasegonda 12, igira amanota 480, ku mwanya wa kabiri haza ikipe yo muri Kazakhstan yitwa SUNKAR yegukanye umudali wa Feza, igira amanota 470 mu gihe China Police Team A iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 457.
Ni inshuro ya kane, Polisi y’u Rwanda yari yitabiriye Irushanwa rya SWAT Challenge ryabereye mu Kigo cy’Imyitozo cya Al Ruwayyah Training City mu Mujyi wa Dubai.
Ni irushanwa ryashyizweho mu rwego rwo gusangizanya imikorere na tekiniki zo kwirwanaho za Polisi zo mu bihugu bitandukanye, hagamijwe gukorera hamwe no guteza imbere urwego rw’umutekano mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.